Kera kabaye Lamine Yamal agiye guhabwa nimero 10 muri Barcelona
Ikinyamakuru Tribuna kiravuga ko Lamine Yamal azatangira kwambara nimero 10 muri Barcelona guhera ku ya 13 Nyakanga 2025.
Uwo munsi uzaba ari isabukuru y'amavuko ya Lamine, aho Barca izamuha nimero 10 mu rwego rwo kumufasha kwizihiza isabukuru y'imyaka 18 y'amavuko zaba yujuje uwo munsi.
Barcelona yafashe icyemezo cyo guha Lamine Yamal iyi nimero ititaye ku hazaza ha Ansu Fati usanzwe uyamabara.
Icyakora, biteganijwe ko Fati azava muri Barcelona mu mpeshyi, n'ubwo ashobora no gufata icyemezo cyo kuyigumamo kugera amasezerano ye arangiye.
Lamine Yamal yafashishije Barcelona cyane muri uyu mwaka w'imikino, ndetse benshi bamwiteze umwaka utaha yambaye iyi nimero yahoze yambaarwa na kizigenza Lionel Messi.
#bienvenudo