🇷🇼OPERATION Y'UBURYO URUGAMBA RWO GUHAGARIKA GENOSIDE YARIMO IKOREWA ABATUTSI MURI 1994 YATANGIRAGA.🇷🇼
Ndakwereka za Batayo zaje Kigali zivuye Byumba n’inama icyo yemeje.
Inkotanyi zari ahantu hatandukanye ubwo genocide yari itangiye. Ku itariki ya 6.04.1994 ubwo indege ya Habyarimana yahanurwaga n’abambari ba Habyarimana bitwaga Akazu, abayobozi ba RPA bari bari kureba umupira hari CAN icyo gihe.
Abasirikare 600 ba RPA Inkotanyi bari muri CND nibwo batangiye kumva amasasu menshi n’imiborogo kuko indege ikiraswa nyuma yaho gato abatutsi batangiye kwicwa nubwo byari mugicuku.
Bucyeye bwaho amasasu yabaye menshi ndetse raport yari yageze ku Mulindi ko Ubwicanyi ku batutsi bwatangiye.
Tariki 7 General Maj Paul Kagame yatumijeho ba commanders bose bagira inama harebwa icyakorwa.
Hagati aho abasirikare 600 ba RPA bari baragizwe batayo ya 3 bari bari kugabwaho ibitero byinshi cyane n’abasirikare ba Habyarimana ndetse n’interahamwe gusa bakomeza kwirwanaho.
Inama ya 7.04.1994 yemeje ko Genocide yari yatangiye yahita ihagarikwa na RPA, ba commanders bategura abasirikare.
Tariki 8.04.1994 nibwo General Majoro Paul Kagame yahuye naba commanders nabo bari bamaze gutegura batayo 3 zagombaga kujya i Kigali. Izindi batayo zari mu bindi bice. (Nzabagarukaho cyane iya 157)
Batayo zagombaga kujya ikigali zari
Bravo, 59, hamwe na Alpha.
General Major Paul Kagame yambwiye aba basirikare bose mu rurimi rwigiswahili ati:
“Muende mupatie msada mia sita, tena msimamishe mauwaji ambayo anatendekwa inchini kote. Muna uwezo na nguvu za kusimamisha mauwaji”
Ashoje ijambo rye, abasirikare bose bati “Ndio Afande”.
Izi batayo niko zahise zihaguruka ziza i Kigali. Hari izindi batayo zari ahandi nka 157 ndetse na 7 bari Mu mutara nabo bahise batangira kubohora no guhagarika genocide.
Nkuko nabibabwiye, muri iyi minsi nzibanda mukwerekana uko genocide yahagaritswe.
Aho batayo zagiye ziva n’inzira zanyuzemo. Wenda muzagira ishusho y’urugamba rwo guhagarika Genocide Yakorewe Abatutsi.
@bienvenudonews