#Bienvenudo
UKO IFATWA RYA MONT KIGALI RYAGEJEJE INKOTANYI KU INTSINZI AHAGANA 10:00 Z’ IGITONDO.✊🏿
Tariki 4 Nyakanga 1994, imyaka 31 irashize ubwo Ingabo za RPF Inkotanyi zatsimburaga iza Leta yakoze Jenoside (FAR) mu Mujyi wa Kigali, umurwa mukuru ukajya mu maboko y’abasirikare b’Inkotanyi (RPA).
🇷🇼Nk’uko bisobanurwa mu makuru abitse mu Ngoro Ndangamurage y’urugamba rwo kwibohora, n’ubukangurambaga bwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, Ingabo za RPA zari ziyobowe na Paul Kagame zagabye igitero ku Musozi wa Kigali (Mont Kigali), ziturutse mu bice bitandukanye guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (06:00) ku itariki 04 Nyakanga 1994, zibasha gutsimbura ibirindiro bikomeye bya FAR ahagana saa yine za mu gitondo (10:00) kuri uwo munsi.
🇷🇼🇷🇼Umujyi wa Kigali wabohowe nyuma y’amezi atatu, hanyuma Paul Kagame wari uziyoboye icyo gihe afite ipeti rya Maj Gen, ategeka ko Ingabo ze zari zigizwe n’abasirikare 600 bari bakambitse ahahoze CND ari yo nama y’Igihugu y’Iterambere (ku nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko y’ubu), ziva mu birindiro byazo n’abandi basirikare bose ba RPA ubundi bakotsa igitutu umwanzi, bakoresheje ingerero eshatu z’ingenzi.
🇷🇼🇷🇼👇Icyo gihe Paul Kagame yari yamaze kubona ko Kigali yari yo ndiri nyamakuru y’ingabo zakoze Jenoside (FAR), ari nabyo bisobanura impamvu yashyize abarwanyi benshi n’ubushobozi bwinshi kuri urwo rugerero.
Usibye abasirikare 600 ba RPA bari basanzwe bari muri Kigali muri gahunda ya yo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yaje gutambamirwa na Jenoside, izindi ngabo zari zigizwe na batayo eshanu zishyize hamwe (Combined Mobile Forces - CMF), nazo zari zatangiye gusatira umurwa mukuru ubwo RPA yatangizaga ubukangurambaga bwo kwamagana Jenoside.
🇷🇼Izo batayo zari ziyobowe na Sam ‘Kaka’ Kanyemera (Alpha), Dodo Twahirwa (Bravo), Charles Ngoga (59), Charles Musitu (21) na Charles Muhire (101).
🇷🇼🇷🇼Izindi ngerero ebyiri zunganira zari zirimo urwo mu burasirazuba bw’amajyepfo (Nyagatare-Gatsibo-Kayonza, aho Ingabo ziciyemo ibice bibiri, harimo izari ziyobowe na Wilson Bagire (7 CMF), ari nazo zerekeje i Kigali zinyuze i Rwamagana, hakaba n’izari ziyobowe na Fred Ibingira (157 CMF), zagendaga zitsimbura umwanzi mu burengerazuba bw’amajyepfo zinyuze Kibungo-Rusomo-Nemba-Gako-Rwabusoro-Gitarama-Nyanza-Butare.
🇷🇼 Urugerero rwa gatatu rw’ingenzi rwagabye igitero ruturutse mu burengerazuba bw’Amajyaruguru, aho abasirikare ba Charlie Mobile Force, bari bayobowe na Thadée Gashumba, bakomeje berekeza mu Ruhengeri na Gisenyi.
🇷🇼Umusozi wa Kigali (Mont Kigali), umwe mu misozi itatu y’ingenzi yitegeye Umujyi wa Kigali, ni wo wari ibirindiro by’ingenzi kandi bya nyuma by’ingabo zatsinzwe (FAR).
By’umwihariko, mu gihe imirwano yo ku Musozi wa Kigali yamaze hafi amasaha atanu, Ingabo za RPA zari zamaze guca intege ibyo birindiro, nyuma y’ifatwa ry’ibindi birindiro byinshi by’ingenzi bya gisirikare haba imbere mu mujyi no mu nkengero zawo.
🇷🇼Nk’uko bigaragazwa n’amateka y’urugamba rwo kwibohora, intsinzi za RPA mu gutsimbura umwanzi mu birindiro bitanu bitandukanye, zagize uruhare rukomeye mu ifatwa ry’Umusozi wa Kigali no kubohorwa k’umurwa mukuru wa Kigali ku itariki 4 Nyakanga 1994.