Mu masaha y'i saa Munani z'amanywa ku i tariki ya 6 Mata 1994, abajepe barindaga Perezida Habyarimana babujije isoko rya Mulindi kurema kandi nta kindi kintu kidasanzwe cyari cyabaye, ni mu gihe kandi ubwo indege yari itwaye President Habyarimana n'abandi yendaga kugera ku kibuga cy'indege I Kanombe amatara yo kuri iki kibuga yarazimijwe.
Ibi byose byakozwe kugira ngo umugambi wari wateguwe na Bagosora na Agatha Kanziga wari umugore wa Habyarimana uze gucamo abantu batamenye byinshi.
Uyu munsi abenshi bawukoresha bashaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagaragaza ko Habyarimana n'aabo bapfanye bari muri Victims of the 1994 Genocide against Tutsi aho bamwe banategura umunsi wo Kwibuka.
Abenshi kandi bawukoresha bavuga ko ari cyo cyateye Jenoside yakorewe Abatutsi nyamara indege yaguye I Kigali, uruhinja rwo muri Nyamashake ruricwa, abana b'i Kibuye baricwa n'abandi.
Ni byiza ko tumenya amateka ndetse n'impamvu y'ibintu Bimwe na Bimwe.