Umunyamakuru Isheja Butera Sandrine akaba n'Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze acyebura urubyiruko, arusaba kumenya amateka y'u Rwanda n'ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko byarufasha kutayobywa n'abashaka ko u Rwanda rusubira muri ibyo bihe by'icuraburindi.
Ni ubutumwa yanyujije ku Rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa 08 Mata 2025, aho bumara amasaha 24, yifashishije amashusho agaragaza bamwe mu bakoze Jenoside bari kwica Abatutsi mu 1994. Isheja yibukije ko ibyabaye mu Rwanda mu 1994 atari filime, asaba Abanyarwanda guharanira icyatuma Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itazongera kubaho ukundi.
"Iyi ntabwo ari filime twarebye. Ntabwo ari inkuru twahimbye. Ni ubuzima/urupfu twabayemo. Nk'uko Perezida Paul Kagame yabivuze ejo, nta kintu kibi nko kuba ibi byakongera kutubaho!"
Yanashimangiye ko kuba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itazongera kubaho ukundi atari uko abayikoze batagishaka kongera kubigerageza, ahubwo ko ari uko hari abantu bahaguruka bakarwanira ko bitazasubira ukundi.
#bienvenudo#isheja sandrine#rba#kwibuka