SOMA AMATEKA Y'UMUHANZI RUGAMBA SIPIRIYANI WISHWE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 IGITANGIRA.
Rugamba Sipiriyani yishwe ari kumwe n’Umugore we n’abana be batandatu. Umuryango wa Rugamba uri mu bishwe ku ikubitiro ubwo Genocide yakorewe Abatutsi yatangiraga.
Rugamba Sipiriyani yavutse mu 1935, avukira mu yahoze ari Komine Karama, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, ho mu ntara y’Amajyepfo.
Rugamba yize amashuri abanza muri Paruwasi ya Cyanika.
Amashuri yisumbuye yayize muri Seminari nto ya Kabgayi, akomereza muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda.
Nyuma yaho yaje kujya muri Kaminuza ya Bujumbura aharangiriza icyiciro cya mbere cy’amashuri makuru.
Yaje kwerekeza mu Bubiligi muri Kaminuza ya Luve aho yaje yakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amateka.
@bienvenudo