by Bienvenido Info
November 9th 2025.

Tuyishime Keita w’imyaka 44 yabaye Umunyarwanda wa mbere uhatanye muri Miss Universe

"Solange Tuyishime Keita ufite inkomoko mu Rwanda, ahatanye muri Miss Universe 2025, aho yanabaye Umunyarwanda wa mbere uhatanye muri iri rushanwa ry’ubwiza rikomeye cyane ku Isi."

Solange Tuyishime Keita uri mu kigero cy’imyaka 44 ari guhatana n’abahagarariye ibihugu birenga 130 mu irushanwa riri kuba ku nshuro ya 74 rya Miss Universe mu Mujyi wa Bangkok muri Thailand, guhera ku wa 1 kugeza 21 Ugushyingo 2025 aho hazamenyekana uwahize abandi.

Tuyishime Keita asanzwe ari Umuyobozi Mukuru akaba ari nawe washinze Elevate International, umuryango ugamije gufasha abagore kwitinyuka bakajya mu buyobozi no kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’imibereho y’abaturage.

Uretse ibyo, ni Ambasaderi wa UNICEF Canada, aho ashinzwe guharanira uburenganzira bw’abagore n’abana ku Isi hose.

Tuyishime yavukiye mu Rwanda, yahavuye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yanyuze mu bihugu bitandukanye birimo Uganda, RDC na Kenya, mbere yo kwimukira muri Canada afite imyaka 13, nyuma yo kumara igihe mu nkambi z’impunzi.

Uyu mugore kuri ubu uba muri Canada, yahize itangazamakuru n’imiyoborere. Ni ibintu avuga ko byamufashije guhuza “amagambo n’ibikorwa” mu rugendo rwe rwo gushyigikira impinduka.

#bienvenidoinfo #izadufasha #bienvenudo #Flavien

Bienvenido Info user

Bienvenido Info

[email protected]
Search Website

Search

Explore

Tags

Subscribe

Newsletter

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support