Ubundi abakinnyi bamaraga gutsinda igitego bagakuramo umupira kugira ngo berekane ubutumwa banditseho,
Cristiano Ronaldo yakuragamo yerekana ko yubatse umubiri,
Ubu hari abakuramo byo gukuramo nka Diego Forlan mu 2002 wakiniraga Man Utd watsinze igitego akuramo umupira, umukino wongera gutangira atarambara akina hejuru yakuyemo afite uwo mupira mu ntoki.
Ku mukino wa nyuma wa Euro 2022 y'abagore, Chloe Kelly wo mu Bwongereza yatsinze Ubudage i Wembley akuramo umupira asigarana isutiya (soutien gorge) gusa.
Nyuma ya Forlan, haciyeho imyaka 2 FIFA yemeza ko uzajya akuramo umupira cyaba igitego cyinjiye cg cyanzwe azajya abona umuhondo.
Hugo Ekitike we aherutse kubona umuhondo ku munota wa 53 bakina na Southampton atsinze igitego ku munota wa 85 akuramo umupira abona umutuku.
❓Ko bamwe nta butumwa baba batanze ku mipira y'imbere, ni iki kibatera gukuramo umupira bituma babona umutuku?
❓Ubushagarira bukurikira gutsinda igitego bwaba buterwa n'iki?
❓Wowe ukina umupira ugatsinda igitego, wacyishimira gute ngo twumve niba ari urwa bose?