Select a date and time slot to book an Appointment
Date Of Appointment
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro guhanisha igifungo cy’imyaka itanu abantu batanu bakekwaho gusakaza amashusho y’umuhanzi Yampano akora imibonano mpuzabitsina
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro guhanisha igifungo cy’imyaka itanu abantu batanu bakekwaho gusakaza amashusho y’umuhanzi Yampano akora imibonano mpuzabitsina. Abo barimo Uzabakiriho Cyprien (Djihad), Ishimwe Patrick, Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor (Pappy Nesta) na Kalisa John (K John).
Yampano yemeye ko ari we wafashe ayo mashusho ku bushake ayabika kuri email ye, ariko akavuga ko yaje gukurwa aho yari ayabitse n’uwari umujyanama we akayatangira gukwirakwizwa. Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bamwe bayasangije abandi ndetse bamwe bakayacuruza bishyuza amafaranga, ndetse telefoni imwe yasanzwemo andi mashusho menshi y’urukozasoni n’ibiciro bya serivisi zijyanye na yo.
Hari abemeye ko ayo mashusho bayabonye cyangwa bayohereje ku bantu bake, ariko bose bahakanye ko bari bagamije kuyakwirakwiza ku buryo bwagutse. Abaregwa bose basabye urukiko kubagira abere, bavuga ko nta cyaha bakoze.
Ubushinjacyaha bwo busaba ko urukiko rwabahamya icyaha bagahanishwa igifungo cy’imyaka itanu buri umwe.
#bienvenidonews #bienvenidosports
We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!
Have a great day!
Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support