Umugore yabyaye abana 6 icyarimwe
Glorious Betonde, umugore w’imyaka 40 utuye mu kagari ka Nyamufumura, mu karere ka Sheema ho muri Uganda, yibarutse abana batandatu, abahungu batanu n’umukobwa umwe ku bitaro bya Neo Care Fertility Centre biherereye i Mbarara.
Abana bavukiye amezi arindwi, bivuze ko ari imburagihe, bakaba barahise bajyanwa ku bitaro bya Holy Innocents Children’s Hospital aho barimo kwitabwaho byihariye.
google.com, pub-8424431947926653, DIRECT, f08c47fec0942fa0
Glorious yavuze ko inda ye yari igoye cyane, ndetse abaganga bavuga ko nyababyeyi yari igiye guturika, bituma bafata icyemezo cyo kumubaga hakiri kare.
Umugabo we, Vincent Tumwesigye w’imyaka 30, usanzwe ari umwarimu yavuze ko atari yigeze atekereza ko ibi byabaho muri Uganda.
Umuryango uhangayikishijwe n’ubuzima bw’abana, imirire yabo, n’uburyo bwo kubitaho mu gihe ubukungu bukomeje kugorana. Abaganga bavuga ko abana bakeneye ubufasha budasanzwe mu mirire no mu guhumeka.
Abaturage ndetse n’inzego zishinzwe ubuzima barasabwa kwita kuri uyu muryango, kuko iyo nkuru ikomoza ku buzima bugoye bw’abagore n’imiryango ifite abana benshi mu bihe bikomeye by’ubukungu.