Umuvugabutumwa arakekwaho kwica uruhinja rw'umwana w'umukobwa w'imyaka 14 yateye inda
Umwana w'umukobwa w'imyaka 14 y'amavuko yabyaye umwana w'umuhungu nyuma uwo mwana w'iminsi 6 asangwa ku buriri yapfuye hakekwa ko yaba yishwe n'umuvugabutumwa witwa Mahoro Florien wamureraga akaba ari na we wamuteye iyo nda.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rushubi, mu Kagari ka Kagomasi, mu Murenge wa Gashora, mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y'Iburasirazuba, ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026.
Umubyeyi w'uyu mwana w'umukobwa avuga ko yababajwe no kuba yarizeye Mahoro Florien akamuha umwana ngo amumurerere (Ubuzima bwari bumugoye mu bihe bya covid-19) nk'umuntu w'umunyamasengesho ho kumuha uburere akaba ari we umwicira ubuzima akamutera inda.
Ukekwaho gutera inda umwana w'umukobwa yareraga no kwica uwo yabyaye afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gashora, mu Karere ka Bugesera mu gihe iperereza rigikomeje.

Bienvenido Info 0787 896 364 bienvenudo.com Bienvenido Info Beinvenido info Izadufasha Flavien Izadufasha Flavien