Yabeshye umugabo ko agiye mu kazi ku Kibuye, amufatira muri Lodge ari kumwe n’undi mugabo
Umugabo utuye mu Murenge wa Kigarama, mu Karere ka Kicukiro, yafatiye umugore we muri Lodge iherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali aryamanye n’undi mugabo.
Bienvenido Info
Ibi byabereye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, mu ijoro ryo ku wa 13 Mutarama 2026. Aho, abatangabuhamya bavuga ko uwo mugore yari yabeshye umugabo we ko yagiye mu butumwa bw’akazi mu Karere ka Karongi, mu Ntara y'Iburengerazuba kandi ko ari burare yo.
Bakomeza bavuga ko inshuti y’umugabo we ituye i Nyamirambo ari yo yamubonye yinjira muri Lodge ihita imuterefona irabimubwira, na we ahita ajya kureba ko koko niba ari umugore we winjiye muri iryo cumbi (Lodge), aje koko asanga ni we.
Bienvenido Info
Umugabo wafatiye umugore we muri lodge ariko utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye UKWELITIMES, ko yari afite amakuru y’uko umugore we ajya amuca inyuma ariko ntabyemere
Izadufasha Flavien
Yagize ati:"Barabimbwiraga nkanga kubyemera nyuma nibwo nashyizeho abantu bamuncungira, gusa nari maze iminsi mbikeka kubera ko yahoraga kuri telefone rimwe na rimwe agataha mu bicuku namubaza akambwira ngo yari yagize akazi kenshi."
Beinvenido info
0787 896 364
Uyu mugabo avuga ko bafitanye abana batatu (3) kandi ko adashobora kongera kubana n’uwo mugore.