Adel Amrouche wirukanwe na FERWAFA ashinjwa kuba yaragiye I Burayi ntaruhushya, ashobora kuba agiye kujyana ikirego cye muri FIFA
aha Adel 90% azatsinda FERWAFA kuko afite ingingo zimurengera
1.Adel ntiyahemberwaga kugihe kuko harigihe amezi 3 yashiraga ntagashara:ibi Fifa ibyitaho cyane kubakinnyi cg abatoza badahemberwa igihe iyo anigendeye ntaruhushya we yiregura avugako byatewe nuko atahembwaga neza
2.Adel ntamasezerano yishe kuko yasinyiye kuzajyana U Rwanda mugikombe cya Africa muri 2027 kugezubu bisa naho aribwo yaratangiye AKAZI
3.Adel ntiyafashwe neza mukazi nkuko amazerano ye abivuga kuko yari yemerewe imodoka yakazi ninzu yo kubamo
imodoka yakazi yagezaho arayamburwa ndetse na nyirinzu yari yamuhaye iminsi 15 ngo Abe yayisohotsemo kubera kumara amezi 3 atishyurirwa ubukode ibyo biri mubyakwica akazi kumutoza
Hari nizindi ngingo nyinshi zimurengera nubwo umusaruro we utari mwiza ark uyu mutaramu afite contract idadiye pe
Adel ngo aramutse atsinze FERWAFA muri FIFA yakwishyurwa million zirenga 600 zamanyarwanda🤔
Aya Yaba aramakosa yisubiyemo kuko uwitwa Jonathan Mackenstry nawe yishyuwe arenga million 300 atsinze FERWAFA muri fifa kubera kumwirukana binyuranyijwe namategeko
aha rero ubu ndi Minister nasaba Shema na committee yiwe guhita bikora mumufuka bakishyura ayamafranga kuko namafuti yabo.

ka dutegereze tuzarebe ibyamavubi pe