Tanasha Donna yaketswe amababa NYUMA yo gushira ku mbuga nkoranyambaga ze umusore bari mu gitanda

By Bienvenudo.com
8 hours ago

Tanasha Donna yaketswe amababa nyuma yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze umusore bari mu gitanda

Tanasha Donna wamenyekanye ubwo yakundanaga na Diamond Platnumz uri mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga z’iwabo muri Kenya.

Tanasha Donna akomeje kugarukwaho cyane nyuma y’uko ashyize kuri Instagram umusore bari kumwe mu gitanda bigakekwa ko yaba ari uwo bari mu rukundo.

Ku mugoroba wo ku wa 23 Mata 2025 ni bwo uyu mukobwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram amafoto, ari kumwe n’umusore utaramenyekana amazina ye, bari kumwe mu gitanda. Ni amafoto yaherekesheje ikimenyetso cy’umutima.

Ayo mafoto yasamiwe hejuru n’abakunzi b’uyu mukobwa bamwe bakeka ko yaba ari umusore azifashisha mu ndirimbo ashobora kuba azashyira hanze vuba, abandi bavuga ko yaba ari umukunzi we mushya nubwo we nta kintu yigeze avuga.

Tanasha yavuzwe mu nkuru z’urukundo ubwo yakundanaga na Diamond Platnumz mu 2018.

Bigitangira bamwe bagize ngo ni urwenya ariko bitangira gukomera ubwo aba bombi batangazaga ko bafite ubukwe ku wa 14 Gashyantare 2019.
google.com, pub-8424431947926653, DIRECT, f08c47fec0942fa0
Icyo gihe banashimangiye ko ubukwe bwabo buzaba mu minsi ine yikurikiranya aho buzarangira bagahita berekeza i Dubai mu kiruhuko cy’ukwezi kwa buki.

Icyakora muri Mutarama 2019, iby’urukundo rw’aba bombi byatangiye gukemangwa nyuma y’aho Diamond atangaje ko yabaye asubitse ubukwe bwabo.

Muri Werurwe 2020 zabyaye amahari mu rukundo rwa Tanasha Donna na Diamond Platnumz ndetse uyu mukobwa yagize uburakari, ahita asiba amafoto yose yagaragaza iby’urukundo rwabo yari ari ku rukuta rwe rwa Instagram.

Icyo gihe amagambo ahehereye y’urukundo n’andi agaragaza ko yari aryohewe yayasimbuje andi yandikaga ubutitsa agaragaza ko, ashaririwe ndetse we n’umwana w’umuhungu yari amaze iminsi abyaranye na Diamond, bamaze kuva muri Tanzania aho yabanaga n’uyu muhanzi agasubira iwabo muri Kenya. Use

Tags:

#update

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;