Event |
by Bienvenido Info
November 18th 2025.

Event Details:

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ari kwicuza impamvu yararushinze (yakoze ubukwe) na Idrissa Jean Luc Ouédraogo wo muri Burkina Faso.

Mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu rurimi rw’Icyongereza,  yavuze ko abayeho ubuzima atishimiye ndetse ko yagize amahitamo mabi cyane mu buzima bwe.

Yagize ati:"Uyu munsi ubuzima mbayeho si bwo nahisemo, ndi mu bihe bingoye kandi si byo nkwiye. Ndabizi ko nagize amahitamo mabi mu buzima bwanjye, ariko ntakundi.
Imana yemera ko ibintu bimwe bitubaho kugira ngo tubyigiremo, narize bihagije. Nta mugabo uzongera kumbeshya ukundi ngo anyangirize ubuzima."

Mu butumwa bwe, Vestine yumvikana nk’uwicuza cyane, aho yavuze ko niyongera kugira amahitamo y’umugabo bazabana, azaba ari uwo azi neza.

Ati:"Ubutaha ninjya guhitamo umugabo tuzabana, azaba ari uwo tuziranye neza, nzi umuryango we ndetse na buri kimwe kuri we. Nta muntu uzongera kunkoresha ukundi."

Usesenguye neza ubwo butumwa bwa Vestine yasangije abamukurikira ubona ko aca amarenga yo gutandukana n'umugabo we Idrissa Jean Luc Ouédraogo dore ko iyo ugenzuye unasanga amafoto yose ari kumwe n’umugabo we yamaze kuyasiba ku rubuga rwe rwa Instagram.

Vestine yatangaje ubwo butumwa mu gihe ari kubarizwa muri Canada aho yari amaze igihe mu bitaramo bizenguruka mu duce dutandukanye tw’icyo gihugu byarangiye mu mpera z’iki cyumweru gishize.

Ishimwe Vestine n’umugabo we, Idrissa Jean Luc Ouédraogo, bakoze ubukwe ku wa 05 Nyakanga 2025, nyuma y’igihe bimenyekanye ko bari mu rukundo ndetse bari banabanje gusezerana imbere y’amategeko.

Urebye igihe yakoreye ubukwe ubu aramutse atandukanye n'umugabo we nk'uko ubutumwa bwe bubicamo amarenga baba babanye amezi ane  (4) gusa.

Date :

November 18th 2025, 11:39 AM to November 30th 2025, 12:50 AM

Event Location :

Bienvenido Info user

Bienvenido Info

[email protected]
Search Website

Search

Explore

Categories

Explore

Tags

Subscribe

Newsletter

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support