by Bienvenido Info
August 23rd 2025.

Yari kuba yujuje imyaka 47 iyo aza kuba akiriho uyu munsi! Ibyo wamenya kuri Kobe Bryant 


Kuri iyi tariki ya 23 Kanama 1978 nibwo umunyabigwi mu mukino wa Basketball, Kobe Bryant yabonye izuba avukira muri Leta ya Pennsylvania.

Yatangiye gukina umukino wa Basketball afite imyaka itanu y'amavuko, akura akunda cyane ikipe ya Los Angeles Lakers yakiniye imyaka 20, cyane ko na Sekuru ari yo yakundaga cyane.

Ubwo yari afite imyaka 17 y'amavuko, nibwo yafashe icyemezo cyo guhagarika amashuri ahubwo atangira gukina Basketball nk'uwabigize umwuga, ibyamugize umukinnyi wa gatandatu winjiye muri NBA atarangije amashuri yisumbuye.

Yabaye umukinnyi wa mbere muto wakinnye muri NBA kandi abanzamo, ndetse akaba afite igihembo yihariye muri NBA cyo gukina All-Star inshuro 18 yikurikiranya hagati ya 1998-2016.

Kobe Bryant kandi kugera ubu ni we mukinnyi wa kane mu batsinze amanota menshi muri NBA, aho yabashije gutsinda 33,643.

Ku wa 26 Mutarama 2020, nibwo Kobe Bryant n'umukobwa we Gianna baguye mu mpanuka y'indege yahitanye abantu icyenda bari kumwe mu ndege.

Bitewe n'ibigwi yubatse, i Los Angeles bashyizeho umunsi wa tariki 24/08 nk'umunsi wamuhariwe (Kobe Bryant Day), ukaba warahujwe na nimero yambaye (08 na 24).

#bienvenudo

#thechoicelive #thechoicetrends

Bienvenido Info user

Bienvenido Info

[email protected]
Search Website

Search

Explore

Tags

Subscribe

Newsletter

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support