AGAKURU GATO TWAKURAMO ISOMO!!
Umugabo yicaye munsi y’igiti yikinga izuba,kandi inyota yari nyinshi nta hantu yakura amazi,
Hashize akanya atangira kubona ibitonyanga by’amazi biri guturuka mu giti,sinzi ahantu yatoye agakombe atangira gutega bya bitonyanga.
Agakombe kamaze gucagata amazi yiteguye kuyanywa,hahita haza inyoni ikubita ka gakombe y’amazi arameneka.
Biba inshuro eshatu zose uko ateze bya bitonyaka,amazi amaze kuba menshi inyoni ikaza igakubita ka gakombe amazi akameneka.
Umugabo agira umujinya atora ibuye,aritera ya nyoni aho yari ihagaze kw’ishami ry’igiti arayica.
Amaze kuyica abona inzoka nini iramanutse iturutse muri icyo giti,amenya ko atari amazi yategaga ahubwo ari uburozi bw’iyo nzoka.
Yarababaye cyane kuko yishe inyoni,kandi yamukizaga kunywa ubumara bw’inzoka.
Ahita ahunga aragenda,ariko ababaye cyane.
ISOMO:
Rimwe na rimwe lmana imeze nk’iyi nyoni,
kuko ishaka kudukiza tukayirakarira twibwira ko idukuye ku byiza.
Birashoboka ko ibyo wita amazi ari uburozi….
ihanganire ibikomere kuko hari ugutsinda ku mutwe wawe.
Emerera lmana igufate ukuboko maze ikwiyoborere,mu izina rya Yesu Kristo Umucunguzi wacu!!
@bienvenido.com