by Bienvenido Info
November 5th 2025.

*AKAMARO KO KUMVA MISSA NK'UKO ABATAGATIFU BASIZE BABIVUZE.*

1.PAPA PAUL VI : " Ngo Missa ni ryo sengesho rya mbere. "
2 PAPA BENEDICT XV(15) : " Ngo Missa izakugirira akamaro nuramuka uyisabiye ukayumva ugihumeka kurusha ko hazagira uyigusabira ngo afashe roho yawe muri purigatori warapfuye"
( Hano bisa no konona ikintu cy'abandi bagufata bagasanga ufite mu mufuka ahwanye n'acyishyura!!)

3.Mt THOMAS AQUINA ati :" Missa ifite agaciro nk'urupfu rwa Yezu ku musaraba"

4.GREGORY MT : * ngo mu Missa abamalayika batagira ingano baba bazamuka banamanuka mu rujya n'uruza mu Missa tuba turimo baramya Imana mu gitambo kiba kiri gutangwa"

*Ngo ni ukuri kandi ko ukunda kumva Missa azarindwa ibishuko cyangwa se amashitani menshi ndetse n'ibyago byinshi biboneka n'ibindi bitaboneka.

5.Mt AUGUSTINI : * " nawe yavuze ku Bamalayika uburyo baba bakikije Alitari ngo  bafashe Umusasredoti uri mu gutura igitambo cya Missa."

*Yarongeye ngo: " Urimo kumvana Missa n'umutima we wose ( abyitayeho koko) yakirira muri yo imbaraga zituma anesha ntagwe mu cyaha kijyana mu rupfu kandi akababarirwa ibyaha bito yagiye akora kugeza iyo saha ya Missa aba arimo. "

*Nanone ati: " uwo wumvana Missa Ntagatifu umutima we wose arindwa urupfu rutunguranye rugereranwa n'igihano kikomeye Imana yemeye ko kibaho kubera ibyaha by'abantu. Bimera nko kubikiza mu bubiko ibyiza cyangwa se kwiteganyiriza  , bituma adashobora gupfa urupfu rutunguranye.

6.Mt JEROME : " ngo ibyo usabye mu Missa byose ubikwiye urabihabwa aribyo byiza umuntu atabona uko avuga ( gusaba ugahabwa ako kanya) ndetse Imana ikakongereraho n'ibyo utasabye upfa kutabikumira. Naho ubundi nabyo urabihabwa" ( niho bahereye bavuga uburyo mu missa ari byiza kugenda usenga usaba unasabira abandi bitewe n'igice murimo cya Missa aha rero bisaba gukurikira ntaburangare nta rusaku nta byo gukebaguzwa)

7.Mt YOHANI CHRISOSTOM : " nawe yavuze ku Bamalayika baba bari kuramya uri kwitanga bundi bushya kuri Alitari."

8.Mt ANSELM : " yaravuze ngo Missa imwe gusa umuntu yisabiye akayumva akiriho izaruta Missa 1000 zose  bashobora kugusabira waritabye Imana."

9 . Mt THERESA ( Docteri wa Kiliziya ariwe wa Avila) : " rimwe yari yishimiye cyane bitewe n' ibyiza by'Imana yari amaze kubona  nuko abaza Yezu ati : Ngushimire gute? )Yezu yaramusubije ngo JYENDA WUMVE MISSA IMWE " uraba unshimiye. 

10.MT LEONARD  of port Mourice: " ngo Missa ifite agaciro nk'I Calvariyo cya gihe Yezu yari kwitanga itandukanyirizo ni uko I Calvaliyo byari amaraso avirirana, nuko  Yezu yishyurira rimwe risa ibyaha by'isi yose  naho Mu Missa ni igitambo Yezu yashatse ko kikomeza gucubya Uburakari bw'Imana ubuziraherezo , zikavugwa umubare utarangira igitangaza ni uko Missa imwe ifite ako gaciro nka Calvaliyo atari ngombwa ngo amaraso avirirane tuyabone."

*yarongeye ati Missa idasomwa ndemera ko isi yaba itakiri ku mfatizo zayo ,

*Nanone ati: " ni ukuri kandi byumvikane neza ko. Umuntu uba arimo kumvana Missa umutima we wose na Roho ye yose aba ari guha Imana icyubahiro gisumba icy'abamalayika bose n'abatagatifu bose ubiteranyije. Hamwe n'ubwo bo baba bazi neza uko babigenza "

*Ati kandi : " Missa ishobora rwose guhongerera icyaha cyakozwe nubwo itakivanaho ako kanya nko guhabwa Penetensiya bivuga ngo Penetensiya ikuraho icyaha ako kanya nyine ukubabarirwa naho Missa irakirinda , ni ukuvuga niba hari ikiha kigarukirana. Iyo ukibutse ukagisengera uri mu Missa uhabwa ingabo zigushagara bituma urindwa noneho impamvu nyinshi zituma ukunda kugwa muri icyo cyaha. Ukongerwa n'izindi nema zizatuma wibuka mu gihe gikwiye ko ugomba kujya kwicuza neza imu ntebe ya Penetensiya"

*Byageze aho aravugishwa asa nubwira Missa nk'aho ari umuntu ati : " nyakurama Missa Ntagatifu , wowe muri wowe tuza guhabwa Yezu atari mu biganza ahubwo mu mitima yacu......."
Ati " Yego rwose mu Missa Yezu nk'Umusasredoti w'ikirenga yereka Imana ibyacu byose kandi akatuvuganira ati ni gute washidikanya ko Yezu ubwe yifuza kuguha inema zose zatuma uzamubera Umutagatifu?" Ati iyaba mwari muzi inema n'ingabire Missa imanura.. Yavuze no ku kamaro ko gusabira Missa Roho zo muri Purigatori ageze ku kwisabira yaravuze no saba Missa wisabira uyumve ukiriho ubikorere impamvu ebyiri:
-kugirango uzagire urupfu rwiza kandi rutagatifu
-kugirango nuramuka ugiye muri purigatori uvemo byihuse kuko ntakiza wahabwa kiruta kuzajya mu ijuru ako kanya ukimara gupfa cyangwa se vuba biva ku indulugensiya ziva kuri iyo Missa."

11.Mt YOHANI M VIANEY: " iyo duhagijwe twumva ibyishimo umuntu atabona uko avuga bimwe bishobora guhindisha umushyitsi"

 * Ati kandi. : " Missa ibyayo birarenze , ubundi turamutse twumvise ibyiza bya Missa twakwicwa n'ibyishimo."

 * Yarongeye ati : " Nta kintu kibaho gisumba Ukarisitiya , kuko iyo kiza kubayo ni cyo Yezu yari kudusigira kubera urukundo idukunda"

 * Nanone ati : " iyo twavuye mu Missa Imana itubumbatira mu rukundo rwayo nk'uko biba bimeze ku karabo n'uruyuki"

12.Mt PADRE PIO we ati: : " Byakorohera isi kubaho nta zuba kurusha uko nta Missa"

13.Mu ibonekerwa rya Mt GERTURDE. Yezu yamubwiye ko uko wumvise Missa neza , iyo missa ikuronkera Umutagatifu uzaza iruhande rwawe ku munsi w'urupfu rwawe. Ko uko Missa wumvise neza zingana ni naka abo batagatifu bazaba bakuri iruhande bangana."

14.Mu Ibonekerwa rya Mt MECHTILDE ho yamubwiye ko : " ku muntu ukunda kumva Missa neza ku munsi w'urupfu rwe azaba akikijwe n'abamalayika n'abatagatifu bazarwanya roho mbi nyinshi ubundi ziba zigamije kwiba Imana roho ya buri muntu uri mu isamba"  
 
-Mu 1846 aho bita I Salete mu Bufaransa babanye Bikira Mariya aho aririra abagabo bari bagomba kubona ibihano biteye ubwoba kubera icyubahiri gike bari bafitiye Kiliziya na Missa! Tugomba kumenya ko Imana irakazwa cyane n'abantu batubaha igitambo cya Missa kurenza uko twabyiyumvisha

Bienvenido Info user

Bienvenido Info

[email protected]
Search Website

Search

Explore

Tags

Subscribe

Newsletter

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support