Kombona byabigabo byamarira bigiye guhagurukirwa😂😂
Icyamamare mu njyana ya Afrobeat, Simisola Kosoko wamenyekanye ku izina rya Simi, yagurutsweho ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko abantu bafata abagore ku ngufu bakwiye kuzajya bahanishwa igihano cy’urupfu binyuze mu kubashahura ndetse no kubatwika bakiri bazima.
Muri Nigeria hari ikibazo cy’uko umubare w’abafatwa ku ngufu ukomeje kwiyongera, nk’uko Daily Oost yabitangaje. Bigaragazwa ko n’ibirego bikomeza kugaragara mu bice bitandukanye by’iki gihugu.
Mu ijoro ryo ku wa 17 Gashyantare, uyu muhanzikazi w’Umunya-Nigeria uvuka i Lagos yavuze ko abasambanyije abagore ku ngufu bakwiye ibindi bihano biganisha ku rupfu rwa burundu.
Ati “Ibi ndabirambiwe cyane. Murekere gufata abagore ku ngufu. Abafata abagore ku ngufu bakwiye gushahurwa no gutwikwa”.
Iki gihano cy’urupfu Simi yasabiye abasambanya abagore cyatumye abenshi bananirwa kwifata banenga iki cyemezo bavuga ko hari abantu bashobora kubigenderamo bazira ubusa kuko hari abashinjwa icyo cyaha kandi barengana.
Simi na we yasubije bakoresha X ko yakoreraga ubuvugizi inzirakarengane zifatwa ku ngufu atari kuvuganira inzirakarengane zibeshyerwa gufata ku ngufu abagore. Ibi byakomeje gutuma intambara y’amagambo kuri X irushaho kugira ubukana.
Nubwo abafana ba Simi by’umwihariko ab’abagabo binubiye iby’ubu butumwa bwe, we yagaragaje ku rundi ruhande ko ari kuvuganira abagore babirenganiramo kuko ngo abagore bose azi bagiye bakorerwa “ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwabo”.
Yongeyeho ati “Ni kangahe inshuti zanyu zihohoteye abagore zibishimishirizaho? Abagore batewe ubwoba bwo gusohoka ngo bagere hanze. Abagore ntibatuje no mu ngo zabo. Mubaze bashiki banyu. Mubaze inshuti zanyu z’abagore n’abakunzi banyu. Mubaze abagore banyu. Ntabwo turi abasazi. Murekere aho gusambanya abagore ku ngufu”.
Mu mpera za 2026, Simi ategerejwe mu ruhererekane rw’ibitaramo bizazenguruka imijyi irimo icumi ikomeye ku Isi nka Washington DC, New York, Los Angeles, Atlanta, Chicago, Dallas, Seattle na Minneapolis muri Amerika; i Toronto muri Canada na Scotland Bwami mu bw’u Bwongereza
#bienvenidonews