by Bienvenido Info
February 18th 2026.

Igisibo cy'Abasilamu n'igisibo cy'Abakristu: Aho bihuriye n'aho bitandukaniye
Igisibo gitagatifu cya Islam kizwi nka Ramadhan n'igisibo cy'Abakristu cyane cyane Gatolika n'Abangilikani uyu mwaka byatangiriye rimwe kandi birahura mu gihe cy'iminsi myinshi.

Igisibo cya Islam mu bihugu bitandukanye cyatangiye kuri uyu wa Gatatu, kizamara iminsi 29 ku bandi 30, naho ku Bakristu Gatolika uyu munsi ni "Uwa Gatatu w'Ivu" umunsi utangira igisibo cyabo cy'iminsi 40 bita 'Ikarema'.

Mu gisibo cyabo, Abakristu bakora ibirimo kwiyiriza ubusa bigana Yesu Kristo ubwo yajyaga mu butayu gusenga no kwiyiriza ubusa iminsi 40 mbere yo kubapfira ku musaraba.

Ku Bakristu iki n'igihe cyo kwisuzuma, kwicuza ibyaha no kubabarira abandi, gukora ibikorwa by'urukundo nko gusura abakene, abarwayi n'abandi batishoboye mu gihe bitegura kwizihiza izuka rya Yezu/Yesu ku munsi mukuru wa Pasika, uba mu mpera z'igisibo
Ramadhani ni ijambo ry'Icyarabu ry'ukwezi kwa cyenda kwa kalendari ya Isilamu. Rifite akamaro gakomeye muri Isilamu.

Muri uku kwezi niho Abayisilamu bizera ko imirongo ya mbere ya Korowani - igitabo gitagatifu cya Isilamu - yahishuriwe Intumwa y'Imana Muhamadi.

Muri iki gihe, Abayisilamu bashishikarizwa kwiyiriza ubusa no gutanga ku buntu, gukora ibikorwa byiza no gukomeza umubano wabo n'Imana.

Isano hagati y'Igisibo  na Ramadhani 
Mu gihe cy'igisibo, abakirisitu birinda kurya inyama ku wa gatanu kandi bakagabanya kurya mu gihe cy'iminsi 40.

Mugihe cya Ramadhani, ni itegeko ku bayisilamu kwirinda kurya, kunywa, kunywa itabi no gukora imibonano mpuzabitsina kuva izuba rirashe kugeza rirenze.

Gutekereza mu buryo bw'umwuka
Abakirisitu n'abasilamu n'ibihe byombi bibasaba kwisuzuma no kwitanga cyane.

Abizera bashishikarizwa kwegera Imana, gutekereza ku mibanire yabo n'Imana, no gushaka kwezwa mu buryo bw'umwuka

Gutanga imfashanyo
Igisibo cy'Abakristu (Ikarema) na Ramadhani byombi buhuriza ku gusaba aba bemeramana gufasha kurushaho abatishoboye.

Abayoboke b'aya madini yombi bashishikarizwa kugirira ubuntu abakene, bityo bigakomeza umubano n'ubumwe mu mibereho.

Muri ibi bihe hamwe na hamwe hari ibikorwa bitandukanye byo gufasha abakene Abasilamu n'AbaKirisitu bahuriramo byo gufasha abakene.

Igihe n'ingengabihe
Igisibo cy'abaKirisitu kimara iminsi 40, gitangira ku wa gatatu Mutagatifu cyangwa kuwa gatatu w'ivu kikarangira ku cyumweru cya Pasika.

Muri Islam, Ramadhan imara ukwezi kumwe, iminsi 29 cyangwa 30, bitewe na kalendari ya Islam.

Kwiyiriza ubusa
Skip podcast promotion and continue reading
BBC Gahuza WhatsApp
WhatsApp channel ya BBC Gahuza
Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho
End of podcast promotion
Nubwo amadini yombi ahishikariza kwiyiriza ubusa, uko biyiriza biratandukanye.

Kwiyiriza ubusa mu gihe cya Ramadhan ni inkingi ya kane mu nkingi eshanu z'idini ya Isilamu, ari nazo shingiro ry'uko Abayisilamu bagomba kubaho mu buzima bwabo.

Izindi nkingi ni ukwemera ko Imana ari imwe, gusenga incuro eshanu ku munsi, guha ituro abatishoboye, no gukora urugendo rutagatifu mu mujyi mutagatifu wa Maka nibura rimwe mu buzima.

Abayisilamu barya ifunguro rya nyuma mbere yuko izuba rirasa, ryitwa Dakku, ntibemerewe kurya cyangwa kunywa ikintu icyo ari cyo cyose - harimo n'amazi cyangwa gukora imibonano mpuzabitsina - kugeza izuba rirenze, kandi bafungura igisibo cyabo bakoresheje ifunguro rya nimugoroba, ryitwa Iftar.

Ariko, bamwe mu Bayisilamu ntibashobora kwiyiriza ubusa. Urugero, abagore batwite cyangwa bonsa n'abagore bari mu mihango.

Abarwaye cyangwa abashobora guterwa ingaruka no kwiyiriza ubusa n'abantu bari mu rugendo, abo basabwa kwishyura ibyo kurya cyangwa kugaburira abakene.

Mu gihe cy'igisibo, Abakirisitu bahamagariwe kwihana, bishingiye ku kwiyiriza ubusa no kwihana ibyaha.

Kwiyiriza ubusa ni itegeko ku bemera kuwa gatatu Mutagatifu no ku wa Gatanu Mutagatifu. Abiyiriza ubusa bemerewe kurya ifunguro rimwe ku munsi.

Uretse kuwa Gatatu Mutagatifu n'uwa Gatanu Mutagatifu, kwiyima bigomba kubahirizwa buri wa Gatanu. Itegeko ryo kwiyima ribuza kurya inyama, ariko amafi ashobora kuribwa.

Mu buryo bugaragara, ingingo yo kwiyiriza ubusa yubahirizwa mu buryo bukomeye nk'itegeko muri Islam kurusha mu Bakrist

#bienvenidosports

Bienvenido Info user

Bienvenido Info

[email protected]
Search Website

Search

Explore

Tags

Subscribe

Newsletter

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support