Impamvu Bebe Cool yajyanye abana be kwiga ku ishuri riciriritse kandi ari icyamamare
Umuhanzi wo muri Uganda, Bebe Cool yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kuvana abana be (babiri) ku ishuri rihenze abajyana mu cyaro kuko yashakaga ko biga ubuzima butandukanye n'ubwo bakuriyemo.
Ubwo yari mu kiganiro kuri TikTok, yavuze ko yasubije amaso inyuma akareba uburyo Mama we yamwigishije ubuzima bwose, bituma yumva na we agomba kubikorera abana be kuko ari byo byamugize uwo ari we.
Yavuze ko yashakaga ko abana be biga kwisanisha n'abantu bose ndetse no kwiga ubumenyi bushobora gutuma babaho mu gihe nta mafaranga bafite.
Ati "Nabikoze kuko narebye ubuzima nakuriyemo nsanga Mama atarigeze anjyana kuri ayo mashuri (ahenze).
"Nagiye ku bigo biciriritse kandi byangize uwo ndiwe. Nahaye amahirwe abana bange yo kuguma mu cyaro kugira ngo bamenye ibiryo gakondo, baganire n'abantu, ndetse bamenye uko bakwitwara mbaye ntahari."
#bienvenudo
#thechoicelive #thechoicetrends