Ubundi se yabyanga ashingiye ki?
Rutahizamu wa Real Madrid akaba na Captain w'ikipe y'igihugu y'Ubufaransa "Les Bleus"🇨🇵 Kylian Mbappe yatangaje ko ntakibazo azagirira Zinedine Zidane bivugwako ariwe uzasimbura "Didier Deschamps" ku nshingano zo gutoza ikipe y'igihugu ✅
Aganira n'ikinyamakuru Diario AS, Kylian Mbappe yagize ati 🗣️",Ndabyishimiye, ikindi kandi federation niyo izihitiramo ariko ntabwo twakwirengagiza uburyo Zidane yabaye ikitegererezo cya bose, yagiranye amateka adasanzwe n'ikipe y'igihugu ndetse azahora mu mitima y'abafaransa".
Zinedine Zidane wahoze atoza Real Madrid rero aravugwa gufata izi nshingano mu gihe Didier Deschamps watangiye gutoza ubufaransa muri 2012 azaba arekuye izi nshingano nyuma y'igikombe cy'isi cya 2026.
Mbere y'ibi Mbappe yatangaje, hari ibihuha byavugwaga ko uyu muhungu yaba atishimiye Zidane mw'ikipe y'igihugu ariko ubwo arabinyomoje
Ese twirengagije ibya Mbappe, ubona hari undi mutoza wahabwa Le Bleus 🇨🇵.