Mu rwego rwo gushyigikira abakobwa babyaye bataruzuza imyaka y’ubukure mu rugendo rwo kwigira, Prophete Joshua yabageneye inkunga y’amafaranga miliyoni eshatu (3,000,000 Frw.

By bienvenudo.com
15 hours ago

Mu rwego rwo gushyigikira abakobwa babyaye bataruzuza imyaka y’ubukure mu rugendo rwo kwigira, Prophete Joshua yabageneye inkunga y’amafaranga miliyoni eshatu (3,000,000 Frw, izifashishwa mu kugura ibikoresho bakenera buri munsi mu mwuga w’ubudozi batorezwa muri Centre yitwa GAAFAADE Youth Empowerment Centre y’umuryango udaharanira inyungu witwa Necessary Generation.

Ni nkuga yashyikirijwe na Nduwimana Jean Paul uzwi nka @noopja watangije uyu muryango wo gufasha abangavu batewe inda bo mu Karere ka Rusizi.

Noopja yashimiye Prophet Joshua wateye inkunga aba bakobwa, ikaba ari inkunga izifashishwa mu bikorwa bya buri munsi bikorerwa muri Centre ya GAAFAADE ifasha aba bakobwa babyaye bataruzuza imyaka y’ubukure.

Yakomeje avuga ko Prophete kandi yemeye ko buri kwezi azajya akomeza gutanga ubufasha bwe cyane ko ibikenerwa muri kwita kuri aba bakobwa ari byinshi.

"Iyi Centre ya GAAFAADE irenda kuzuza imyaka ibiri ishinzwe.

Mu byo aba bakobwa bahugurwamo harimo ubudozi bw’imyenda itandukanye ikoranabuhanga ndetse bakigishwa n’ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kimwe n’ibindi birimo kubahugura mu bijyanye no kumurika imideli, n’amasomo ajyanye no guhangana n’ibibazo bigoye umuntu anyuramo.

Buri mezi atatu, hahugurwa abasaga 40 ku buntu, Bamwe mu bahuguwe ubu bari mu kazi, abandi batangiye kwikorera.

Noopja atangaza ko kuri centre yabo hari ubusabe bubarenze ubushobozi kuko umubare w’abakobwa bahuye n’ikibazo nk’iki ni mwinshi mu Karere.

Noopja asaba Buri wese ubishobojwe kugira icyo akora ahereye aho atuye ababishobora bakamwegera bagafatanya guhindura ubuzima bw’aba bakobwa b’inzirakarengane.

Noopja usanzwe ari umuhanzi ni nawe watangije Country Records, studio ifasha abahanzi gukabya inzozi zabo bakabyaza umusaruro impano zabo

Tags:

#update

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;