Muri iki cyumweru, igihugu cya Iran cyarashe ibisasu bigamije kwibasira Al-Udeid Air Base – ikigo cya gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika giherereye muri Qatar, kibamo abasirikare bagera ku 10,000. Mbere y’uko igitero kiba, abenshi bari bamaze kwimurwa, hasigara gusa abasirikare 44 bafite hagati y’imyaka 21 na 28. Abo basirikare ni bo bari bafite inshingano yo kurinda ikigo.
Abo 44 bakoze amateka mu kurasa igitero kinini cyane cyabayeho cyifashishije ibikoresho bya Patriot Missile Defense, bakoresheje na sisitemu za Qatar. Nubwo bari bafite amasegonda make yo gufata icyemezo, barashe ibisasu bya Iran byari byegereje kandi bashoboye kubyangiza baitaragera ku butaka.
Ubuyobozi bwa gisirikare bwa Amerika, burimo General Dan Caine, bwavuze ko abo basirikare “bakoze akazi k’indashyikirwa”, bashoboye guhangana n’igitero gikomeye kandi nta n’umwe wahasize ubuzima.
Nubwo Iran yari yatanze ubutumwa buvuga ko igiye kwihorera, icyo kigo cya Al-Udeid cyarokotse nta bidasanzwe byangiritse.
www.pamakiopress.rw
Wifuza kuba uwa mbere usoma inkuru zacu?
Turi kuri WhatsApp! Jya ubona ibigezweho, kuri Politic, ubuzima, udushya n’ibitekerezo bigufasha mbere y’abandi.
Website : https://bienvenudo.com