by Bienvenido Info
August 13th 2025.

Umubyinnyi Uwayezu Divine wamenyekanye nka Divine Uwa uherutse kwiyambazwa n'umuhanzi w'umunya-Nigeria, Kizz Daniel ku rubyiniro mu gitaramo cyo gusoza iserukiramuco rya ’Giants of Africa’, yahishuye ko ikipe y'uyu muhanzi yamuhisemo nyuma y'uko babonye amashusho ye ku mbuga nkoranyambaga bikarangira bamutumyeho Sherrie Silver ari na we wabahuje.

Ibi Divine Uwa yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, avuga ko abajyanama ba Kizz Daniel babonye uko abyina binyuze ku mbuga nkoranyambaga hanyuma mu gihe biteguraga gutaramira i Kigali baza kumushaka.

Ati “Ukuntu byagenze, amashusho nakoze ku mbuga nkoranyambaga aragenda akagera n’iwabo muri Nigeria, kandi kuko nkunze gushyiraho idarapo ry’u Rwanda biborohereza kumenya ko ndi uw’inaha.”

Nyuma yo kumubona banyuze kuri Sherrie Silver bamusaba kubahuza na Divine Uwa, nyuma yo kwemeranya amafaranga atangira kwitegura kuzabyinira Kizz Daniel.

Ati “Urumva bakimara kumbona bakamenya ko ndi uwo mu Rwanda, banyuze kuri Sherrie Silver bamusaba ko yamvugisha nyuma yo kwemeranya amafaranga dutangira kwitegura gukorana.”

Bienvenido Info user

Bienvenido Info

[email protected]
Search Website

Search

Explore

Tags

Subscribe

Newsletter

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support