Perezida Trump na Zelensky batangiye intambara y'ubutita .
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky akomeje guterana amagambo na mugenzi wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Donald Trump bapfa intambara ibahuje n'u Burusiya.
Kuri ubu Zelensky yarangije guhagarika muri Ukraine urubuga nkoranyambaga rwa Trump rwitwa Truth Social.
Ibi bije bikurikira amagambo ya Trump yabwiye Zelensky ko ari 'Umunyagitugu' ku mpamvu z'uko manda ye yarangiye akanga ko haba amatora.
Ibi kandi bije bikurikira ko Trump yahagaritse inkunga nyinshi Amerika yahaga Ukraine, ari nako Trump na Putin batangiye kuvuga uburyo intambara yo muri Ukraine yahagarara nyamara Ukraine ntiri gutumirwa muri ibyo biganiro, ibintu biri kuyirakaza cyane.
#BeinvenudoNews